1 Chronicles 29:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nakoze uko nshoboye kose ntegura ibyo kubaka Ingoro y'Imana. Nashatse izahabu yo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu izahabu, n'ifeza yo kuzakoramo ibigomba kuyikorwamo, n'umuringa wo kuzakoramo ibigomba kuwukorwamo, n'icyuma cyo kuzakoramo ibigomba kugikorwamo. Nateguye ibiti byo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu biti, ntegura n'amabuye yitwa onigisi n'andi yo gutāka, n'ay'umukara n'ay'amabara anyuranye, n'amabuye y'agaciro y'amoko anyuranye, n'andi mabuye menshi arabagirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nakoresheje imbaraga zanjye zose, ntegurira Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye zahabu ku bizakoreshwa zahabu, feza ku bizakoreshwa feza, imiringa ku bizakoreshwa imiringa, ibyuma ku bizakoreshwa ibyuma, ibiti ku bizakoreshwa ibiti, amabuye abengerana n’amabuye y’imitako, amabuye yirabura n’ay’amabara, n’andi mabuye y’agaciro y’amoko yose, n’amabuye yera atabarika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Jyewe niteguye inzu y'Imana yanjye uko nshoboye kose, nshaka izahabu z'ibintu by'izahabu, n'ifeza z'ibintu by'ifeza, n'imiringa y'ibintu by'imiringa, n'ibyuma by'ibintu by'ibyuma, n'ibiti by'ibintu by'ibiti, n'amabuye yitwa shohamu n'ayandi mabuye yo guhunda, n'amabuye arabagirana n'ay'amabara menshi, n'ay'igiciro cyinshi y'amoko yose, n'amabuye yitwa marimari atagira akagero.