1 Chronicles 29:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye bwaho batambira Uhoraho ibitambo by'umusangiro n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambye ibimasa igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, byose bituranywe n'amaturo asukwa. Ibitambo by'umusangiro byari byinshi, bihaza Abisiraheli bose bari aho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye bw’uwo munsi, batura Uhoraho amaturo n’ibitambo bitwikwa: byari amapfizi y’inka igihumbi, amasekurume y’intama igihumbi, abana b’intama igihumbi, hamwe n’ibitambo byayo biseswa, hatabariwemo n’andi maturo menshi cyane y’Abayisraheli bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, hamwe n'amaturo y'ibyo kunywa ari hamwe na byo, n'ayandi maturo menshi cyane ku bw'Abisirayeli bose.