1 Chronicles 29:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y'Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami, bamusīgira amavuta imbere y'Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi bararya kandi banywera imbere y’Uhoraho mu byishimo byinshi, kandi bimika ubwa kabiri umwami Salomoni mwene Dawudi. Basiga Salomoni amavuta ngo abe umutware w’Uhoraho, na Sadoki bamusigira kuba umuherezabitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y'Uwiteka banezerewe cyane.Bongera kwimika Salomo umuhungu w'Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y'Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.