1 Chronicles 29:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi kubera ko nitangiye Ingoro y'Imana yanjye, umutungo wanjye bwite w'izahabu n'ifeza, na wo ndawutanze kugira ngo ukoreshwe ku Ngoro y'Imana yanjye, nywongeye ku byo nashatse byose byo kubaka Ingoro nziranenge ari byo ibi:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye kandi, kubera ko nishimiye Ingoro y’Uhoraho Imana yanjye, zahabu na feza byo mu mutungo wanjye bwite byose mbihaye Ingoro y’Imana yanjye, mbyongeye ku byo nateguriye iyi Ngoro Ntagatifu,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi rero ku bw'urukundo nkunze inzu y'Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw'izahabu n'ifeza, mbuhaye inzu y'Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose,