1 Chronicles 4:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yabesi asenga Imana y'Abisiraheli agira ati: “Ayii Mana, umpe ku mugisha wawe kandi wongere isambu yanjye, undindishe imbaraga zawe kandi unkize ibyago n'umubabaro.” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yabeshi yambaza Imana ya Israheli, avuga ati «Niba koko umpaye umugisha, uzagura igihugu cyanjye, uzampozeho ukuboko kwawe, kandi uzandinde ibyago kugira ngo ntazababara.» Nuko Imana imwuzuriza ibyo yari yasabye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.