1 Chronicles 4:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene Ezira ni Yeteri na Meredi, na Eferi na Yaloni. Meredi yarongoye Bitiya umukobwa w'umwami wa Misiri, babyarana Miriyamu na Shamayi, na Isheba wahanze umujyi: wa Eshitemowa. Meredi kandi yarongoye Umuyudakazi babyarana Yeredi wahanze umujyi: wa Gedori, na Heberi wahanze umujyi: wa Soko, na Yekutiyeli wahanze umujyi: wa Zanowa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene Ezira ni Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Dore kandi abahungu ba Bitiya, umukobwa wa Farawo, wari warashakanye na Meredi: ni Miriyamu, Shamayi na Yishuba washinze Eshitemowa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa.