1 Chronicles 4:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi. Ni cyo cyatumye umuryango wa Simeyoni utaba munini ngo ungane n'uwa Yuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu; ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi, imiryango yabo yose ntiyari myinshi nk’iy’Abayuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk'uw'Abayuda.