1 Chronicles 4:41 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru bavuzwe haruguru bageze muri ako karere ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda. Bahasanze Abamewuni barabarwanya maze babatsembaho, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bityo barabazungura kubera ko aho hantu hari habereye urwuri rw'imikumbi yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bantu bamaze kuvugwa, baraje mu gihe cya Hezekiya, umwami wa Yuda, nuko basenya amahema n’ubuhungiro bw’abo bari bahasanze, babakoresha ibibujijwe kugera na n’ubu. Babazungura rero mu gihugu cyabo kuko cyarimo ubwatsi bw’amatungo yabo magufi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n'ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw'imikumbi yabo.