1 Chronicles 4:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yabesi yubahwaga n'abantu kurusha uko bubahaga abavandimwe be. Icyatumye nyina amwita Yabesi ni uko yababaye cyane ubwo yamubyaraga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yabeshi yari afashwe neza kurusha abavandimwe be, kandi nyina yari yaramwise izina rya Yabeshi, agira ati «Nabyaranye ububabare.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”