1 Chronicles 5:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rubeni yari impfura ya Yakobo, nyamara kubera ko Rubeni yaryamanye n'imwe mu nshoreke za se, yatswe uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura buhabwa bene Yozefu mwene Yakobo. Bityo Rubeni ntiyaba akibarwa ko ari we mpfura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw'umwana w'imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w'amazina nk'uwavutse ari imfura.