1 Chronicles 5:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo umuryango wa Yuda wari ukomeye kuruta iya bene se bose, kandi umwe mu bamukomotseho akaba umwami w'Abisiraheli, nyamara uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura bwahawe Yozefu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho Yuda we, yaruse abavandimwe be kandi kuri we havutse igikomangoma, nyamara uburenganzira bw’umwana w’imfura bwakomeje kuba ubwa Yozefu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw'umwana w'imfura bwari ubwa Yosefu.