1 Chronicles 5:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo abanzi babo bagwa ku rugamba ari benshi kubera ko Imana yari yababagabije. Nuko bigarurira igihugu cy'Abahagari, bagituramo kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu benshi baratsindwa, baricwa, kuko Uhoraho yari yiyoboreye urwo rugamba. Babazungura mu byabo kugeza ubwo bajyanywe bunyago.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Benshi baguye mu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugeza igihe bajyaniwe ho iminyago.