1 Chronicles 5:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ab'umuryango wa Rubeni n'ab'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'ab'umuryango wa Manase bagomera Imana ya ba sekuruza bayiteshukaho, maze basenga izindi mana zasengwaga n'abanyamahanga Imana yari yaratsembye muri icyo gihugu. Nuko Imana y'Abisiraheli ibateza Puli, ari we Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, abajyana ho iminyago maze abatuza mu karere ka Hala n'aka Habori n'aka Hara, n'ahegereye uruzi rwa Gozani aho batuye kugeza n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara bahemukiye Imana y’abasekuruza babo, bararikira imana z’abanyamahanga Uhoraho yari yararimbuye imbere yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z'abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.