1 Chronicles 6:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aroni n'abamukomokaho bari bashinzwe gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro ku rutambiro, no kosereza imibavu ku gicaniro. Bari bashinzwe kandi imirimo yo mu Cyumba kizira inenge cyane, banashinzwe guhongerera ibyaha by'Abisiraheli bakurikije amabwiriza ya Musa umugaragu w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aroni n’abahungu be batwikiraga ibitambo ku rutambiro rw’ibitambo bitwika, no ku rutambiro rw’imibavu, bakamenya ikintu cyose cyerekeye icyumba gitagatifu rwose, bagakora imihango yo gusabira imbabazi Abayisraheli, bakurikije ibyategetswe byose na Musa, umugaragu w’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Aroni n'abahungu be batambiraga ku gicaniro cy'ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y'Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk'ibyo Mose umugaragu w'Imana yategetse byose.