1 Chronicles 6:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abandi bakomotse kuri Kehati na bo bafashwe n'ubufindo, bahabwa imijyi icumi yo mu ntara ituwe na kimwe cya kabiri cy'Abamanase.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hakoreshejwe ubufindo, bene Kehati bandi bahawe umugabane w’imigi cumi ivanywe mu munani w’umuryango wa Efurayimu, uw’umuryango wa Dani n’uw’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, babihabwa hakurikijwe amazu yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwa umugabane mu mazu y'umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy'umuryango wa Manase. Yose ni imidugudu icumi.