1 Chronicles 7:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bose ni bo bene Yadiyayeli, abatware b’amazu, bategekaga abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri b’intwari, mu bakereye urugamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu imwe n'ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.