1 Chronicles 7:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
wabyaye Zabadi, wabyaye Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyada, ariko bishwe n'Abanyagati babahora ko babateye kugira ngo babanyage amatungo yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe n'Abanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.