1 Chronicles 7:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na magana abiri bashobora kujya ku rugamba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana abiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu ebyiri na magana abiri.