1 Corinthians 1:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
turabandikiye mwebwe ab'itorero ry'Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri Kristo Yezu. Imana yabahamagaye ngo mube abayo, hamwe n'abantu bose bambaza Umwami wacu Yezu Kristo aho bari hose – ni Umwami wacu akaba n'uwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n'uwacu.