1 Corinthians 1:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana mu bwenge bwayo ntiyakunze ko abantu bayimenya bayobowe n'ubwenge bwabo bwite. Ahubwo yishimiye gukoresha ubupfu bw'ubutumwa tuvuga kugira ngo ikize abemera Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo; ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ubwo ubwenge bw'Imana bwategetse ko ab'isi badaheshwa kumenya Imana n'ubwenge bw'isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw'ibibwirizwa.