1 Corinthians 10:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimwigeze muhura n'ikigeragezo na kimwe kidasanzwe mu bantu. Imana ni indahemuka, ntabwo izatuma mugeragezwa n'ibiruta ibyo mwabasha gutsinda. Ahubwo nimugeragezwa izabashoboza kubyihanganira, ibacire n'akanzu ngo mubone uko mubyivanamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo mwigeze muterwa n’ibishuko bibarenze. Imana ni indahemuka; ntiyakwemera ko mushukwa birenze imbaraga zanyu; ahubwo izabaha uburyo bwo kwivana mu bishuko n’imbaraga zo kubyihanganira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.