1 Corinthians 10:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Oya. Icyo mvuga ni uko abatura ibyo bitambo atari Imana babitura, ahubwo babitura ingabo za Satani. Sinshaka ko mugirana ubusābane n'ingabo za Satani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ashwi da! Kuko ibyo bitambo byabo, atari Imana babitura, ahubwo biturwa Sekibi, kandi sinshaka ko mugirana ubusabane na we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni.