1 Corinthians 10:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimushobora kubangikanya kunywera ku gikombe cya Nyagasani, no kunywera ku cy'ingabo za Satani. Ntimushobora kandi kubangikanya kurīra ku meza ya Nyagasani, no kurīra ku meza y'ingabo za Satani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni.