1 Corinthians 10:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira umuntu utemera Kristo ubararikira gusangira na we mukemera kujyayo, mujye murya ibyo abagaburiye byose mutiriwe mubaza kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba kandi uwo mudasangiye ukwemera aramutse agutumiye, irire ibyo akuzimaniye byose, utiriwe usiganuza ngo bigukure umutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutima uhana.