1 Corinthians 11:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira usonza arye iby'iwe, kugira ngo gukorana kwanyu kutabakururira gucirwaho iteka n'Imana. Ibisigaye nzabitunganya nje.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba hari ushonje, nabanze ahembukire iwe, kugira ngo ikoraniro ryanyu ritababyarira ubucibwe. Ibisigaye nzabitunganya, igihe nzaba naje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.