1 Corinthians 12:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Undi akamuha gukora ibitangaza, undi akamuha guhanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, undi akamuha kugenzura uvuga niba avugishwa n'ingabo za Satani cyangwa na Mwuka w'Imana. Undi akamuha kuvuga mu ndimi zindi, undi akamuha gusobanura izo ndimi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,