1 Corinthians 12:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma mbamenyesha yuko nta muntu uyoborwa na Mwuka w'Imana wavuga ati: “Yezu navumwe!” Nta wavuga kandi ati: “Yezu ni Nyagasani”, atabiheshejwe na Mwuka Muziranenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati «Yezu arakaba ikivume», nk’uko nta wavuga ngo «Yezu ni Nyagasani», atabibwirijwe na Roho Mutagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.