1 Corinthians 13:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya amabanga yose no gusobanukirwa ibintu byose, ndetse nkagira ukwizera guhagije kwatuma ntegeka imisozi ngo ive aho iri ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.