1 Corinthians 14:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese uramutse ushimiye Imana uvugishijwe na Mwuka, mu ikoraniro hakaba haje umuntu utaramenyera ibyanyu, yabasha ate kwikiriza ati: “Amina” kandi atazi ko ushimiye Imana?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ubundi niba ushimiye Imana mu mutima gusa, uri kumwe n’umuntu utabisobanukiwemo, yasubiza ate «Amen» kuri uko gushimira kwawe, kandi atumva icyo uvuga?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?