1 Corinthians 14:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ikoraniro ryose riramutse rivugiye icyarimwe mu ndimi zindi, hakinjira abantu batamenyereye ibyo cyangwa batemera Kristo, ntibabita abasazi?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tuvuge nk’igihe Kiliziya yose ikoranye, maze mwese mukavuga mu ndimi, nyuma hakinjira uwo tudasangiye ukwemera cyangwa udasobanukiwe mu byacu, ntiyakurikizaho kubita abasazi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?