1 Corinthians 14:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se bavandimwe, bikwiye kumera bite? Igihe mukoraniye hamwe umwe afite indirimbo, undi inyigisho, undi ibyo ahishuriwe, undi ibyo kuvuga mu rurimi rundi, undi ibyo kurusobanura. Byose bibereho kubaka ubugingo bw'Umuryango w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Turangirize ku ki rero, bavandimwe? Igihe mukoraniye hamwe, umwe ashobora gutera indirimbo, undi akigisha, undi agatangaza ibyo yahishuriwe, undi akavuga mu ndimi, undi akazisobanura; ibyo byose kandi bikagirirwa akamaro rusange.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.