1 Corinthians 14:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nakwifuza ko mwese muvuga indimi zindi, ariko cyane cyane nakunda ko muhanura kuko uhanura arusha agaciro uvuga indimi zindi, keretse uzivuga aramutse azisobanuye kugira ngo byubake ubugingo bw'Umuryango w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nakwifuza ko mwese muvuga mu ndimi, ariko icyo nahitamo ni uko mwahanura. Uhanura asumbye uvuga mu ndimi, keretse rero nyirukuzivuga ashoboye no kuzisobanura, bigakomeza ikoraniro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.