1 Corinthians 14:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ko se bavandimwe, ndamutse nje iwanyu mvuga indimi zindi byabamarira iki? Nta cyo keretse mbabwiye ibyo Imana yampishuriye cyangwa ibyo yampaye kumenya, cyangwa ibyo yantumye kubahanurira cyangwa kubigisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Tuvuge nk’ubu, bavandimwe, nje iwanyu nkivugira mu ndimi, naba mbamariye iki, ijambo ryanjye ritagize icyo ribahishurira, mu bumenyi, mu buhanuzi, cyangwa mu nyigisho?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?