1 Corinthians 15:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ubuntu nagiriwe n'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi uku, kandi ubwo buntu ntibwapfuye ubusa. Ahubwo nashishikariye gukora kurusha abo bose, ariko atari jye wikoresha ahubwo ari bwa buntu bw'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye.