1 Corinthians 15:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yamuhaye kugenga ibintu byose.” Icyakora igihe bivugwa ko Imana yamuhaye kugenga byose, birumvikana ko yo itabibarirwamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko byanditswe ngo «byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.» Igihe rero Kristu azavuga ati «Byose biranyeguriwe», birumvikana ko hatabariwemo Uwabimweguriye byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo.