1 Corinthians 15:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Noneho ubwo Umwana w'Imana azaba amaze kwegurirwa byose, ni ho na we aziyegurira Iyamweguriye byose, bityo Imana igenge byose ku buryo bwuzuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurire Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.