1 Corinthians 15:54 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndetse twebwe ab'imibiri ipfa ikabora, nitumara kwambikwa idapfa ntinabore ni bwo bizaba nk'uko rya jambo ryanditse ngo: “Urupfu ruratsinzwe burundu!”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo“Urupfu rumizwe no kunesha.”