1 Corinthians 15:58 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo rero bavandimwe nkunda, nimukomere. Ntimugire ikibahungabanya. Murusheho gushishikarira gukorera Nyagasani, muzi ko muri we imvune zanyu atari impfabusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami.