1 Corinthians 2:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde wamenya ibyo umuntu atekereza uretse umutima w'uwo muntu nyine? Nta we. Ni na ko rero nta wamenya ibyo Imana itekereza uretse Mwuka wayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.