1 Corinthians 3:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero umuntu usenya Ingoro y'Imana na we Imana izamuhindura ivu, kuko iyo ngoro yayigize iyayo kandi iyo Ngoro ni mwebwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.