1 Corinthians 3:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe umwe muri mwe avuga ati: “Jye ndi uwa Pawulo”, undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo ”, ntibiba byerekana ko mukimeze nk'ab'isi?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo umwe avuga ati «Ndi uwa Pawulo», undi ati «Ndi uwa Apolo», ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?