1 Corinthians 4:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jye nta cyo bimbwiye munciriye urubanza, cyangwa se nduciriwe n'urukiko rusanzwe. Jyewe ubwanjye nta rubanza nicira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n'abanyarukiko b'abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza