1 Corinthians 4:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma mutagomba kugira uwo mucira urubanza igihe kitaragera. Mutegereze ko Nyagasani azaza agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza ibyo abantu bibwira. Ubwo ni bwo Imana izaha umuntu wese ishimwe rimukwiriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye.