1 Corinthians 4:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, ibyo nivuzeho ubwanjye n'ibyo navuze kuri Apolo, nabivugaga ari mwe mbigirira kugira ngo mukurikize urugero rwacu, mumenye icyo iri jambo rivuga ngo: “Ntimukarenge ku Byanditswe”. Nuko ntimukirate mubogamira ku ruhande rw'umwe ngo murwanye undi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri ibyo byose, bavandimwe, nifuje ko tubabera urugero, ari jyewe, ari n’Apolo, kugira ngo mwitoze kutirata murwanirira ishyaka uyu cyangwa uriya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi.