1 Corinthians 4:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ese koko ni nde wakurutishije abandi? Ese hari icyo ufite utahawe n'Imana? Niba kandi waragihawe kuki wirata nk'aho utagihawe?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu by’ukuri, ni iki kigusumbije abandi? Ni iki utunze, waba utahawe? Niba se waragihawe, ni iki cyatuma wirata nk’aho utagihawe?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe?