1 Corinthians 5:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sinashakaga kuvuga abantu b'iyi si b'abasambanyi, cyangwa se b'abanyamururumba cyangwa ibisambo, cyangwa abasenga ibigirwamana. Kugira ngo umuntu yitandukanye n'abo bose agomba kuva ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.