1 Corinthians 5:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo nabandikiye yuko mutagomba kwifatanya n'umuntu wiyita umuvandimwe muri Kristo, kandi akaba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba, cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa igisambo. Ndetse n'umuntu nk'uwo ntimukanasangire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.