1 Corinthians 5:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe rero nubwo mutakimbona mumenye ko tukiri kumwe, kandi mu izina ry'Umwami wacu Yezu namaze gucira urubanza uwakoze ibyo ngibyo nk'aho mpari. Noneho ubwo muzakoranira hamwe nanjye nzaba nifatanyije namwe, muzakoreshe ububasha bw'Umwami wacu Yezu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari,