1 Corinthians 6:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z'Imana ngo zibunge?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?