1 Corinthians 6:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Cyangwa se ntimuzi yuko umuntu wifatanya n'indaya, we na yo baba babaye umubiri umwe? Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Bombi bazaba babaye umuntu umwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntimuzi se ko usambanye n’ihabara aba abaye umubiri umwe na yo? Ni ko byanditswe ngo «Bombi bazaba umubiri umwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”